GIRINKA MUNYARWANDA

ABAFATANYABIKORWA: Minisiteri zitandukanye,Imiryango itegamiye kuri Leta,Imiryango mpuzamahanga( Heifer International Program, Send A  Cow,World Vision…..)

Umuterankunga: Guverinoma y’u Rwanda.

Ingengo y’Imari: Igenwa buri mwaka

Igihe gahunda izamara: 2006-2015

Intego:

Mwitangizwa rya Gahunda ya Girinka, intego nyamukuru yo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw’imiryango ikennye. Ibyo byagezweho hifashishijwe guha inka buri muryango ukennye bityo amata mu miryango ariyongera. Iyi gahunda n’ imwe muri Gahunda z’ingenzi mu gukemura ibibazo byo kutihaza mu biribwa mu gihugu.

AHO GAHUNDA IKORERA: Mu turere twose tw’igihugu.

Imirimo y’ingenzi ikorerwa muri Gahunda ya Girinka:

  • Gutoranya inka
  • Gutoranya abagenerwabikorwa hifashishijwe ubuyobozi bw' ibanze
  • Gutegura no guhugura abagenerwabikorwa bashya
  • Gutanga inka
  • Gukurikirana umunsi ku wundi inka zatanzwe.
  • Guha abagenerwabikorwa imiti y’inka y’ibanze.

Ibyagezweho:

  • Gahunda ya Girinka yahinduye imibereho y’imiryango nyarwanda inafasha kugabanya ubukene mu Gihugu mu buryo bugaragara. Iyi gahunda yazamuye imirire myiza, kwihangira imirimo, yafashije mu kongera umusaruro mu buhinzi kubera gukoresha ifumbire ituruka ku matungo. Kugeza ubu imiryango irenga 177,200 yabonye inka binyuze muri Gahunda ya Girinka kandi hariho imiryango myinshi igihanze amaso gahunda ya Girinka kugirango ibyiza byiyi gahunda babagereho.
  • Nubwo bimeze bityo,imwe mu miryango myinshi ikennye iracyategereje inyungu nyinshi iyi Gahunda ifite kuzabagezaho.
  • Intego y’iyi Gahunda ni ukuzatanga inka ku miryango y’abanyarwanda igera kuri 350,000 kugeza muri 2017.

Ku bisobanuro birambuye kanda HANO. 

AHO WABARIZA:

UMUHUZABIKORWA: Dr. Pascal NYABINWA

E-mailnyabpas@yahoo.fr ,  

Phone : 0785324631
Rwanda Agriculture Board(RAB)