Gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi

Umuterankunga : Guverinoma y’u Rwanda

Bije: 9,092,287,371 RWF

Ingengabihe: yatangiye 2007 kandi iracyakomeza

Intego: 

Gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi yatangijwe mu kwa cyenda 2007, ku buryo bw’igerageza aho yari ifite intego nyamukuru zo kongera umusaruro w’ibihingwa byatoranijwe hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Aho dukorera: Uturere twose

Ibikorwa by’ibanze

  • guhuza ubutaka
  • gukoresha neza imbuto n’ifumbire
  • gutsura gahunda z’ubukangurambaga hashyirwaho abatanga serivisi kugera ku nzego zo hasi
  • gushaka isoko ry’ibikomoka k’ubuhinzi
  • kuzamura imyumvire n’imyitwarire y’abahinzi
  • guteza imbere urunana rw’abacuruza inyongeramusaruro
  • gushyira imbaraga muri gahunda y’abikorera; imbere no hanze y’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga. 
  • kwihaza mu biribwa

 Guhuza ubutaka

  • guhinga igihingwa kimwe mu karere
  • buri muhinzi agumana uburenganzira ku butaka bwe
  • bikorwa ku bwumvikane mbere y’itangira ry’igihembwe
  • guhitamo ibihingwa bikorwa hagendewe ku kirere n’imiterere n’amahirwe mu bukungu by’akarere

Gahunda z’ubukangurambaga

  • ba agoronome b’uturere n’imirenge basabwa gufasha mu kunoza itanga rya serivisi no gukorera ibintu byose ku gihe
  • Abatanga serivisi bakorana na RAB bahabwa umufasha kuri buri hegitari magana atanu
  • Akazi k’abatanga servisi ni ugukangurira abahinzi mu;
  • Gukoresha neza inyongeramusaruro
  • gutegura ubutaka ku gihe
  • gukurikirana ibihingwa mu mirima no gushakira umusaruro isoko
  • Abatanga serivisi nanone rero bakora ubukangurambaga, uturima shuri kandi bakorohereza itanga ry’imbuto.
  • Abatanga serivisi bakorana naba agronome b’imirenge bagaha raporo kuri RAB
  • Ubuyobozi bwa RAB bufite abahagarariye CIP muri buri karere

AHO WABARIZA:

  • Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB:

Dr. Telesphole Ndabamenye

Tel: +250 732442105/07884421050
Email: telesphore.ndabamenye@rab.gov.rw

  • Umuyobozi wa RAB mu Ntara y' Amajyeho                                         
  • Parfait GASANA

          Tel : 0788527054

Email : parfait.gasana@rab.gov.rw

  • Umuyobozi wa RAB mu ntara y' Iburasirazuba

Sendege Norbert 

Tel:    0788521320

Email: sendege.norbert@rab.gov.rw


  • Umuyobozi wa RAB mu ntara y' Amajyaruguru 

IZAMUHAYE Jean Claude   

Tel:     078 3738830   

Email: eanclaude.izamuhaye@rab.gov.rw


  • Umuyobozi wa RAB mu ntara y' Iburengerazuba

NUWUMURENYI Jeannine  

Tel:     078 8462766   

Email: jeannine.nuwumuremyi@rab.gov.rw