UBUTUMWA BW’IGIHEMBWE CY’IHINGA 2021A BUGAMIJE KONGERA UMUSARURO MURI IKI GIHE DUHANGANYE NA #COVID19.

Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yasohoye ubutumwa busaba ubufatanye abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kongera umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo 2021A. Ibi bikazafasha igihugu kuzahura ubukungu muri iki gihe duhanganye na Koronavirusi (COVID-19).

¬Mu butumwa yatanze, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, yavuze ko igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cya 2021A gitangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2020 gihuriranye n’ ibihe bidasanzwe biterwa n’icyorezo cya koronavirusi (COVID-19) kandi isi yose n’u Rwanda bihanganye n’icyo cyorezo.

Yagize ati: “Ubuhinzi n’Ubworozi byitezweho kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu kandi kugira ngo ibyo bigerweho bisaba gukoresha imbaraga ziruta izisanzwe zikoreshwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.”

Minisitiri Mukeshimana arasaba abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ibi bikurikira:

1. Gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi (COVID-19).

2. Guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba mu bishanga no mu nkuka zabyo, imusozi, mu duhaga, no mu mibande.

3. Kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje (Land Use Consolidation), buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye, hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye.

4. Kurwanya isuri hatunganywa imirwanyasuri, haterwa ubwatsi ku miringoti, kandi hasiburwa imigende y’amazi mu bishanga.

5. Gutegura imirima hakiri kare no kwitegura kuzatera imbuto nziza z’indobanure ku gihe hakurikijwe uko imvura y’umuhindo izaboneka hagendewe ku makuru y’iteganyagihe hirya no hino mu gihugu kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije.

6. Kwitabira kurushaho ikoreshwa ry’inyongeramusaruro (ifumbire y’imvaruganda, ifumbire y’imborera, ishwagara, n’imbuto z’indobanure). Abahinzi bose barasabwa gukomeza kwiyandikisha muri Smart Nkunganire System nk’uburyo bwemewe muri gahunda yo kubona inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure n’ifumbire) zunganiwe na Leta.

7. Kwitabira kurushaho gahunda yo kuhira imyaka, abahinzi bitabira gahunda ya Nkunganire mu kuhira aho bishoboka hose, no gufata neza amazi y’imvura y’umuhindo uko bishoboka kose akazakoreshwa mu kuhira imyaka igihe imvura yagwa isimbuka iminsi myinshi cyangwa igacika kare.

8. Kurwanya indwara n’ibyonnyi bikunze guteza abahinzi igihombo, bitabira gutera imbuto nziza, basimburanya ibihingwa mu mirima aho gusubizamo igihingwa cyahasaruwe igihembwe cy’ihinga gishize, banakoresha imiti yabugenewe.

9. Gukora ubukangurambaga mu gukingira amatungo indwara zikunze kuyibasira muri iki gihe.

10. Kurushaho kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta.

11. Gutera ubwatsi bwo kugaburira amatungo no gutegura kare uburyo bwo kubuhunika.

12. Gutegura kare uburyo bwo kuzafata neza umusaruro uvuye mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo utazangirika.