ISHAMI RISHINZWE GUFATA NEZA UMUSARURO NO KUWUHUNIKA

Abafatanyabikorwa:  Imiryango mpuzamahanga ( PAM,  USAID PHH&S, IFDC, ADB, CDF, JICA,WORLD BANK, Netherlands Corporation)

Abaterankunga: Leta y’U Rwanda

Ingengo y’Imari yo guhunikira igihugu:  2,247,206,718 Rwf (2013/2014 FY)

Gahunda y’Imbaturabukunga:  9,200,000,000 Rwf (2013/2014 FY)

Ingengabihe: Nyakanga 2010- 2016

Intego :

  • Kwihaza mu biribwa mu gihugu hose,
  • Kuzamura umusaruro hifashishijwe imbuto z’indobanure no gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera.

Aho dukorera:   Mu gihugu hose.

Ibikorwa nyamukuru

  • Guhugura amakoperative y’abahinzi ku gufata neza umusaruro,
  • Gukwirakwiza ibikorwa byose bijyanye no gufata neza umusaruro,
  • Gutanga ibikorosho bikoreshwa mu gufata neza umusaruro,
  • Gukora ibarura rigaragaza umusaruro utakara nyuma y’isarura,
  • Kubaka ubwanikiro mu gihugu hose,
  • Kubaka ibigega by’imyaka mu turere dutandukanye tw’igihugu,
  • Kubaka ubuhunikiro bwa kijyambere (Metallic Silos),
  • Gukangurira abikorera kugiti cyabo kubaka ubuhunikiro mu gihugu hose,
  • Guteza imbere ikigega cya leta gishinzwe gihunika imyaka mu rwego rw’igihugu ishobora kugoboka abaturage igihe habaye inzara n’ibiza (National Startegic Grain Reserves),
  • Kugura no gukwirakwiza ifumbire ku bahinzi,
  • Kunganira abahinzi kugura ifumbire mvaruganda hatangwa nkunganire.

AHO WABARIZA:

UMUYOBOZI w' AGATEGANYO : SENGIYUMVA François

  Telefoni: 0788526573