MINAGRI YIBUTSE KU NSHURO YA 32 ABARI ABAKOZI BAYO BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, 2026, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 32 abari abakozi bayo, ab'ibigo, ndetse n'imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro Gikuru cya MINAGRI ku Kacyiru. Hibutswe abari abakozi ba MINAGRI, OCIR Café, OCIR Thé, Ikigo cy'Ubushakashatsi mu Buhinzi n'Ubworozi (ISAR), Serivisi yari Ishinzwe Imbuto z'Indobanure (SSS), Laboratwari y'Indwara z'Amatungo (LVNR), Ikigo cy'Igihugu cyo Gutera Intanga mu Matungo (CNIA) n’Imishinga itandukanye.

Mu kiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatanzwe n’intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Christian, yavuze ko igihe nk’iki cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, bakicwa nabi bashinyagurirwa, ari igihe cyo kubasubiza agaciro bambuwe no kubazirikana kuko bishwe badafite kivugira. 

Yasobanuye ko nk’abakora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho, hari ikintu bakwiye kumenya, aricyo kuba ingingo ebyiri arizo ubuhinzi n’ubworozi, ari ingingo zifite amateka yihariye mu Rwanda. Yagize ati “kugirango twisange muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abahutu bica Abatutsi, nuko izo ngingo zifashishijwe ubwo Abazungu bacaga ibice mu Banyarwanda”.   

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Me Bayingana Janvier wari uhagarariye  Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, yihanganishije ababuze ababo, avuga ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariyo mpamvu umuryango IBUKA, wifatanya by’umwihariho n’imiryango y'ababuze ababo bakoraga muri MINAGRI, ibigo n’imishinga byari biyishamikiyeho kwibuka izo nzirakarengane.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yasenye byinshi, harimo imitima, ubushobozi, ubumwe bw’Abanyarwanda, n’ubumuntu. Yongeyeho ko Jenoside itahitanye ubuzima gusa, ahubwo yahitanye n’ibitekerezo ariyo mpamvu ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n’uyu munsi zikigaragara. 

Me Bayingana yavuze ko n'ubwo hashize imyaka igera kuri 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari abarokotse Jenoside bagifite ibikomere ku mubiri no ku mutima ariyo mpamvu kwibuka ari igikorwa kizakomeza kugirango duhangane n’ingaruka za Jenoside. 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko kwibuka ari inshingano zacu twese. Yagize ati “Ni umwanya wo kuzirikana amateka ashaririye igihugu cyacu cyanyuzemo, kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera kwiyemeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi”.

Yongeyeho ko nubwo Jenoside yahagaritse ibikorwa byinshi by’ubuhinzi n’ubworozi, igasenya ibikorwa remezo, ikangiza ubushakashatsi n’imishinga y’iterambere yari yarashyizweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage, ubu igihugu cyongeye kwiyubaka kuko uyu munsi urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, mu guhanga imirimo no kurwanya ubukene kubera kudacika intege. 

Minisitiri Ndabamenye, yihanganishije imiryango y’abari abakozi ba MINAGRI, ibigo n’imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, anavuga ko nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze ko “u Rwanda rutazongera gupfa Kabiri", aya ari amagambo atwibutsa ko n’ubwo Jenoside yasize igihugu cyarashegeshwe, Abanyarwanda bahisemo kwiyubaka no kongera kubana mu bumwe.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe, igaragaza ko mu bakozi ba MINAGRI, Ibigo ndetse n’Imishinga byari biyishamikiyeho barengaga 5,900 mu 1994, abarenga 800 aribo bamaze kumenyekana ko aribo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri abo harimo n’uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Amashyamba, witwaga Nzamurambaho Frederick, uri mu Banyapolitike bishwe ku ikubitiro Jenoside igitangira.

Topics


MINAGRI YIBUTSE KU NSHURO YA 32 ABARI ABAKOZI BAYO BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, 2026, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 32 abari…
Read more →

Minister of State Dr. Solange Uwituze meets FAO Director-General Dr. QU Dongyu

The Minister of State for Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), Dr. Solange Uwituze, on Wednesday April 15th 2026 met with FAO Director-General,…
Read more →

Rwanda Strengthens Agricultural Value Chains Through MINAGRI–ACES Cold-Chain Partnership

On 25th March 2026, Rwanda took a significant step toward transforming its agricultural sector following the signing of a strategic Memorandum of…
Read more →

RWANDA SECURES OVER RWF 110 BILLION IN IFAD FUNDING TO BOOST AGRICULTURE

The Government of Rwanda has secured $78.5 million, more than Rwf110 billion, in financing from the International Fund for Agricultural Development…
Read more →

MINAGRI launches Veterinary Sanitary Mandate policy and related Digital Licensing system

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), has officially launched the Veterinary Sanitary Mandate…
Read more →

Rwanda Launches the Youth FAST Forum

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), officially launched the Rwanda Youth Forward for…
Read more →

Rwanda Hosted the 21st CAADP Partnership Platform and 16th Africa Day for Food and Nutrition Security

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), in collaboration with the African Union Commission (AUC)…
Read more →

Rwanda Marks World Food Day 2025 with a Call for Collective Action on Nutrition and Food Security

This Friday, October 24, 2025, Rwanda celebrated World Food Day with a vibrant event held in Nyamagabe district, Southern Province, under the theme:…
Read more →

Rwanda hosted the 6th Eastern Africa Farmers Federation Congress

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), hosted the 6th Eastern Africa Farmers Federation (EAFF)…
Read more →
-->