Aborozi mukwiye kwitegura kugaburira amatungo mu gihe cy’impeshyi - Minisitiri Musafiri
Nyagatare, 21 Gicurasi 2023; Ministiri w’ubuhinzi n’Ubuhinzi n’Ubworozi Nyakubahwa Dr. Ildephone Musafiri yayoboye inama y’Intara y’Iburasirazuba ku ngamba zo kongera umusaruro w'ubworozi hagamijwe guhaza isoko n'uruganda rw'amata y'ifu rugiye kuzura i Nyagatare.
Iyi nama yitabiri na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana, abayobozi batandukanye muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abayobozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinze Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda; RAB, abayobozi b'uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, na Kirehe turimo inzuri nini mu Ntara y’Iburasirazuba, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge irimo izo nzuri, abakozi bashinzwe ubworozi muri utwo turere, aborozi bahagarariye abandi, n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu bworozi.
Minisitiri Dr. Ildephonse Musafiri yasabye aborozi kwitegura kugaburira inka n’andi matungo mu gihe cy'impeshyi kiri imbere bita cyane cyane ku kubika ubwatsi, kororera mu biraro, kwita ku isuku n'ubuvuzi bw'amatungo yabo no gushakira amatungo amazi ahagije.
Minisitiri Musafiri yasabye aborozi b’inka kwita ku murimo bakora kugira ngo hongerwe umukamo. Yagize ati:"Mu buhinzi n'ubworozi icyo washoyemo n'icyo wagenzuye, wakurikiranye nicyo ukuramo".
Imirimo yo kubaka uruganda rw’amata y’ifu rw’Inyange mu Karere ka Nyagatare iri kugera ku musozo. Mu gihe uru ruganda ruzaba rutangiye gukora, ruzajya rukenera nibura litiro miliyoni imwe z'amata ku munsi. Aborozi barasabwa kwitegura kubyaza umusaruro iri soko ry’amata begerejwe.
Topics