MINAGRI yeretse abahuguriwe muri Isiraheli amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi

Abize ubuhinzi n’ubworozi bagera ku 193 bavuye mu mahugurwa mu gihugu cya Isiraheli beretswe amahirwe ari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bayabyaze umusaruro bifashishije ubumenyi bakuye muri icyo gihugu.

Ni mu gikorwa cyo kubaha ikaze cyabereye i Kigali ku wa mbere tariki ya 13/12/2021, aho  Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange n’abakozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Bwana Iyamuremye Yassin, yabasabye kudatatanya ingufu ahubwo bagashyira hamwe ubumenyi n’ubushobozi igihugu cyabahaye kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi. Bahawe kandi ikiganiro ku byerekeye ubuhinzi bubungabunga ibidukikije kandi buhangana n’ihindagurika ry’ikirere (adaptation and mitigation) bityo bakazakora imishinga iramba.

Aba banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami anyuranye atanga ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi, bamaze amezi cumi na kumwe (11) bahabwa amahugurwa mu ngeri zinyuranye harimo ubworozi bwa kijyambere bw’amatungo magufi n’amaremare, ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo, ubuhinzi bwuhira, n’izindi.

Baganirijwe kandi na bagenzi babo bababanjirije muri aya mahugurwa, babagaragariza ibikorwa binyuranye bamaze kugeraho mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi babikesha ubumenyi bayakuyemo; aho ubu babashije kwibumbira mu bigo n’amahuriro abafasha kwiteza imbere ubwabo banatanga umusanzu wabo nk’urubyiruko mu kubaka gihugu.

Nyuma y’ibiganiro binyuranye aba banyeshuri barangije amahugurwa bafashe umwanzuro wo kwishyira hamwe kandi mu buryo bwemewe n’amategeko bagakora ibigo (companies) n’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikaba yariyemeje mu gihe kingana n’amezi atatu gukora ikurikiranabikorwa kugira ngo hamenyekane aho izi ngamba bihaye bazaba bageze bazishyira mu bikorwa.

Aya mahugurwa mu gihugu cya Isiraheli yatangiye mu mwaka wa 2012 akaba akomoka ku bufatanye hagati ya Leta y'u Rwanda n'iya Isiraheli binyujijwe mu muryango wabo w'ubutwererane witwa Mashav. Kugeza magingo aya hamaze guhugurwa abagera ku 1332 mu ngeri zinyuranye z’ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi.

Topics


Rwanda launched Green House Crop Insurance to boost climate-resilient agriculture

On 7 May 2026, Green House Crop Insurance was officially launched during an event held at the headquarters of the National Institute of Statistics of…
Read more →

Rwanda to hold third National Seed Congress bringing together actors in seed sector

Rwanda will hold its 3rd National Seed Congress in Kigali from 20th to 21st July 2026, an event that will bring together key stakeholders to discuss…
Read more →

MINAGRI YIBUTSE KU NSHURO YA 32 ABARI ABAKOZI BAYO BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, 2026, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 32 abari…
Read more →

Minister of State Dr. Solange Uwituze meets FAO Director-General Dr. QU Dongyu

The Minister of State for Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), Dr. Solange Uwituze, on Wednesday April 15th 2026 met with FAO Director-General,…
Read more →

Rwanda Strengthens Agricultural Value Chains Through MINAGRI–ACES Cold-Chain Partnership

On 25th March 2026, Rwanda took a significant step toward transforming its agricultural sector following the signing of a strategic Memorandum of…
Read more →

RWANDA SECURES OVER RWF 110 BILLION IN IFAD FUNDING TO BOOST AGRICULTURE

The Government of Rwanda has secured $78.5 million, more than Rwf110 billion, in financing from the International Fund for Agricultural Development…
Read more →

MINAGRI launches Veterinary Sanitary Mandate policy and related Digital Licensing system

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), has officially launched the Veterinary Sanitary Mandate…
Read more →

Rwanda Launches the Youth FAST Forum

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), officially launched the Rwanda Youth Forward for…
Read more →

Rwanda Hosted the 21st CAADP Partnership Platform and 16th Africa Day for Food and Nutrition Security

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), in collaboration with the African Union Commission (AUC)…
Read more →
-->