MINAGRI YIBUTSE KU NSHURO YA 29 ABARI ABAKOZI BAYO BAZIZE JENOSIDE
Ku wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 29 abari abakozi bayo, ab'ibigo, ndetse n'imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Hibutswe abari abakozi ba MINAGRI, OCIR Café, OCIR Thé, Ikigo cy'Ubushakashatsi mu Buhinzi n'Ubworozi (ISAR),Serivisi yari Ishinzwe Imbuto z'Indobanure (SSS), Laboratwari y'Indwara z'Amatungo (LVNR), Ikigo cy'Igihugu cyo Gutera Intanga mu Matungo (CNIA) n’Imishinga itandukanye.
Abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abo mu bigo n’imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside, bagera kuri 810.
Mu kiganiro cyatanzwe na Musenyeri John Rucyahana, yasobanuye uburyo amacakubiri yazanywe n’imiyoborere mibi mu banyarwanda yasenye igihugu ariko ashimira abana b’u Rwanda barimo n’abari muri FPR Inkotanyi uburyo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bakongera kubaka igihugu.
Musenyeri John Rucyahana yagize ati: “Imbuto y’amaraso y’abana b’u Rwanda yamenetse ikwiye kuzera umusaruro w’ejo hazaza hafite agaciro”.
Yakomeje abarokotse agira ati: “Mukomere twubake igihugu kandi u Rwanda rurabakunda”.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi ba MINAGRI, ab’ ibigo, ndetse n'imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yihanganishije ababuze ababo.
Yagize ati: "Umusanzu ukomeye abari abakozi ba MINAGRI twibuka none batanze mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ntabwo tuzawibagirwa kuko niwo wabaye umusingi twubakiyeho".
Yavuze ko “kuzahura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nyuma ya Jenoside, tubikesha abanyarwanda benshi barenze amacakubiri babibwemo n’ubutegetsi bubi ahubwo bagakora batizigama kugira ngo bubake u Rwanda rwiza rubereye buri wese”.
Minisitiri Musafiri yavuze ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rushyigikiye urubyiruko rw’u Rwanda kuko ari rwo maboko y’Igihugu, anarukangurira ko ntawe ukwiriye kururangaza no kurucamo ibice, ahubwo ko rukwiye kurushaho kunga ubumwe no gusigasira ibyagezweho.
Yagize ati: “Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, tumaze kugera kuri byinshi kandi dushima uruhare rwa buri wese. Tugomba kutemerera uwo ariwe wese washaka kudusubiza inyuma”.
Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Musafiri kandi yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, wari ku isonga ry’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, zitanze zigahagarika Jenoside.
Ati: “Umwanya nk’uyu kandi dukwiye gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, wari ku isonga ry’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, zitanze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Minisitiri Musafiri kandi yashimiye abitabiriye uyu muhango bose, yongera kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi ashima abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
Topics