MINAGRI YIBUTSE KU NSHURO YA 30 ABARI ABAKOZI BAYO BAZIZE JENOSIDE
Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 30 abari abakozi bayo, ab'ibigo, ndetse n'imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Hibutswe abari abakozi ba MINAGRI, OCIR Café, OCIR Thé, Ikigo cy'Ubushakashatsi mu Buhinzi n'Ubworozi (ISAR),Serivisi yari Ishinzwe Imbuto z'Indobanure (SSS), Laboratwari y'Indwara z'Amatungo (LVNR), Ikigo cy'Igihugu cyo Gutera Intanga mu Matungo (CNIA) n’Imishinga itandukanye.
Abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abo mu bigo n’imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside, bagera kuri 810.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umwarimu akaba n'umushakashatsi, Masabo François, yasobanuye uburyo amacakubiri yazanywe n’imiyoborere mibi mu banyarwanda yasenye igihugu kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yashobotse.
Yavuze ko umugambi wa Jenoside wakozwe mu buryo wahitanye abantu benshi kandi mu gihe gito kuko urwango ku batutsi rwari rwaramaze kwigishwa igihe kirekire.
Yanavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari igihango abanyarwanda bafitanye kuko bifasha mu kurwanya ko yazongera kubaho ukundi, kandi bikimakaza umuco w'amahoro.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba MINAGRI, ab’ ibigo, ndetse n'imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko ari inshingano ituma duhora turwanya ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.
Avuga ku bakozi ba MINAGRI, imishinga, n'ibigo byari biyishamikiyeho barenga 800 bishwe muri Jenoside, yagize ati: “Twabuze abahanga, twabuze amaboko, igihugu cyatakaje abaganga bavuraga amatungo, n'abandi bakozi b'ingirakamaro benshi”.
Rwigamba kandi ati:“Twaje kwibuka abacu no kubwira abarokotse ngo mukomere kuko ababohoye iki gihugu;abaduhaye ubuzima baracyahari”.
Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kujya bakoresha imyanya bafite mu gukorera igihugu ibyiza kuko bamwe mu bayihozemo mu gihe cya Jenoside bayikoresheje nabi basenya igihugu.
Yagize ati:“Abayobozi twese turi aha, mu nzego tuyoboye zose, imyanya turimo tuyikoreshe neza twubake urwatubyaye”.
Yibukije ko guharanira ubumwe bw'abanyarwanda ari inshingano ya buri wese kuko icyo butumariye mu mibereho myiza n'iterambere byacu cyamaze kugaragara.
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Rwigamba kandi yashimiye abitabiriye uyu muhango bose, yongera kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi ashima abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
--
Topics