MINAGRI YIBUTSE KU NSHURO YA 31 ABARI ABAKOZI BAYO BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena, 2025, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 31 abari abakozi bayo, ab'ibigo, ndetse n'imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Hibutswe abari abakozi ba MINAGRI, OCIR Café, OCIR Thé, Ikigo cy'Ubushakashatsi mu Buhinzi n'Ubworozi (ISAR), Serivisi yari Ishinzwe Imbuto z'Indobanure (SSS), Laboratwari y'Indwara z'Amatungo (LVNR), Ikigo cy'Igihugu cyo Gutera Intanga mu Matungo (CNIA) n’Imishinga itandukanye.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umushakashatsi akaba n'umwanditsi w'ibitabo wanditse igitabo cyitwa "Moi, le dernier Tutsi" kivuga ku mateka ya Jenoside, Habonimana Charles, yasobanuye uburyo Jenoside yakozwe atari umugambi uhutiweho, ahubwo ari igikorwa cyateguwe igihe kirekire kigamije kurimbura Abatutsi.
Yavuze ko n’ubwo abantu bamwe bibwira ko Ishyanga ry’Abanyarwanda ryabagamo amacakubiri kuva kera, atariko biri kuko mbere y’ubukoroni, Abanyarwanda bari bunze ubumwe, ari umuryango umwe.
Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Visi Perezida wa Kabiri muri Ibuka, umuryango ufite mu nshingano kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndizihiwe Blaise, yihanganishije ababuze ababo, avuga ko bigaragaza ubudaheranwa kubaho urugendo rw’imyaka 31 kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi atari umuhango, ahubwo ari umwanya mwiza wo kongera gusubiza agaciro inzirakarengane zishwe muri Jenoside. Ati: “Iyo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo aba ari umuhango, ahubwo ni umwanya mwiza twongera gufata tukibuka ibyiza byarangaga abacu twabuze, tukibuka indangagaciro zabarangaga, tukongera kandi kubasubiza agaciro bambuwe”.
Ndizihiwe yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda idahwema kuba hafi no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, anasaba ababyeyi kuganiriza abana babo by’umwihariko, bakabaha ishusho nyakuri y’amateka yaranze igihugu cyacu, mu kwirinda no kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yibukije abacitse ku icumu ko bagomba kubaho ubuzima bufite intego, bagakora cyane kugira ngo hatazagira ubagaya cyangwa akagaya igihugu.
Yashimiye kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bwo kugira umutima ukomeye. Yagize ati: “Iyo mutagira umutima ukomeye, iyo mutagira kubabarira, ntimugire kureba imbere, u Rwanda ntabwo rwari kuba rugeze aho rugeze ubu. Mwatanze amahoro, mutanga n’imbabazi”.
Minisitiri Bagabe yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yazanye politike yo kwibuka. Avuga ko n’ubwo abapfobya Jenoside bagihari, ariko hari icyizere ko mu binyejana bizaza Jenoside izaba amateka, kuko abantu bagiye batinyuka, bakabona ko hari gahunda yo kugirango Abanyarwanda bongere kuba umwe.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe, igaragaza ko mu bakozi ba MINAGRI, Ibigo ndetse n’Imishinga byari biyishamikiyeho barengaga 5,900 mu 1994, abarenga 800 aribo bamaze kumenyekana ko aribo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri abo harimo n’uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Amashyamba, witwaga Nzamurambaho Frederick, uri mu Banyapolitike bishwe ku ikubitiro Jenoside igitangira.
End.
Topics