Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yatangije igihembwe cy’Ihinga cya 2025B
Kuva tariki ya 28 Gashyantare kugera tariki ya 01 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Rwnada Dr. Edouard Ngirente, yifatanyije n’abahinzi n’aborozi bo mu turere twa Burera na Ngororero mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2025 B.
Iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Burera mu Murenge wa Rusarabuye ari na ho hatangirijwe igihembwe cy'ihinga cya 2025b ku rwego rw’igihugu. Hatewe imbuto y’ibirayi ya ‘Ndamira’ kuri Ha 16. Iki gikorwa cyakomereje mu karere ka Ngororero, mu Murenge wa Kabaya.
Mu butumwa bwe, Ministiri w’Intebe yasabye abahinzi kwitabira umurimo, no gukora cyane bakiteza imbere.
Yabibukije guhinga kare, gufata neza no kwizigamira umusaruro wa 2025A. Yasabye kandi abahinzi kubyaza umusaruro amahirwe yose bahabwa na Leta y’u Rwanda by’umwihariko ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo; #Tekana urishingiwe muhinzi mworozi, bufite nkunganire ya Leta ya 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi.
Ati: “Ntabwo umukuru w’igihugu yaguha nkunganire mu buhinzi, ngo nurangiza wowe uyipfushe ubusa. Kutagira ubwishingizi mu buhinzi, uba uhomba, kuko ya mafaranga Leta igutangira, iyagutangira iyo werekanye ko ushaka ubwishingizi”
Yakomeje asaba abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. “Mureke twishinganishe twese, kandi iyo ugize ikibazo hakaza ibiza wabonye ko mu nzego z’ubwishingizi bagusubiza ibyangiritse, yaba amatungo, yaba ari ibihingwa byangiritse, inzego z’ubwishingizi zirabigusubiza, kuko ni inkunga Umukuru w’Igihugu yabahaye kugira ngo mudahinga ejo mugahomba.”
Abaturage bavuga ko biteguye neza ndetse bamaze igihe bategura ubutaka n’ibindi bikenerwa nk’ifumbire n’imbuto nziza ndetse bashimira Umukuru w’Igihugu wabatekerejeho bakaba bari kubakirwa umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho, uzabafasha kurushaho kwiteza imbere.
Usibye ibirayi mu gihe cy’igihinga cya 2025B, hazahingwa n’ibihishyimbo, ndetse n’ibigori ahari amazi menshi bashobora kuvomerere. Abahinzi kandi bagirwa inama yo guhinga ibindi bihingwa byera vuba kubera ko bigaragara ko iki gihembwe kizabamo imvura nke.
Topics