Abashyira mu bikorwa Gahunda ya Leta y’Ubwishingizi ku matungo basabwe kwagura ubukangurambaga

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubworozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), Dr. Solange Uwituze, ubwo yasozaga ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 amahugurwa y’iminsi itatu yari agamije kongerera ubumenyi abakozi bose bashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo by’umwihariko ubwishingizi bw’amatungo.

Aya mahugurwa yahuje abaveterineri b’uturere, abayobozi ba sitasiyo za RAB n’abakozi b’ibigo by’ubwishingizi.

Dr. Uwituze yagaragaje ko ubwitabire bw’ubwishigizi bw’amatungo bukiri hasi cyane, ko hakenewe ubukangurambaga butuma aborozi bumva neza akamaro kabwo.

Yagize ati: “Ntabwo Abanyarwanda bari basobanukirwa uburyo koko ibyo bintu bikora. Buriya Umunyarwanda yaravuze ngo kora ndebe iruta vuga numve. Abanyarwanda bashakaga kubanza kureba ko iyo itungo ripfuye ryishinganishijwe bishyurwa (aborozi). Mu byo twabonye byatumaga batabyitabira ni ubwo bukangurambaga buke cyane cyane binyuze muri bagenzi babo”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubworozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), Dr. Solange Uwituze,

Nko mu bworozi bw’inka hamaze kwishingirwa inka ibihumbi mirongo ine na bine (44,000) mu nka zirenga miliyoni zibarurwa mu Rwanda zishobora kujya mu bwishingizi. Mu bworozi bw’inkoko hamaze kwishingirwa ibihumbi magana abiri n’umunani na magana arindwi na mirongo ine n’icyenda (208,749), mu gihe ingurube ibihumbi bitatu na makumyabiri (3020) ari zo zimaze kwishingirwa.

Yavuze ko iyi mibare igaragaza icyuho kigihari mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ari yo mpamvu hahuguwe abakozi bashinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda ngo bunguke ubumenyi bubafasha kuyishyira mu bikorwa neza. By’umwihariko abaveterineri barasabwa kwegera aborozi bakabigisha ibyiza by’iyi gahunda bakabafasha no kuyitabira.

Aya mahugurwa yabaye kuva ku itariki ya 22 kugera ku ya 24 Nzeri 2021 yahuje abaveterineri b’uturere, abayobozi ba sitasiyo za RAB n’abakozi b’ibigo by’ubwishingizi.

Gahunda ya Tekana;Urishingiwe Muhinzi Mworozi ni gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ifite nkunganire ya Leta ya 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi. Gahunda ya Tekana ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu bigo by’ubwishingizi bitanu ari byo:  Prime, Radiant, Sonarwa, BK Insurance, na UAP.

Kugeza ubu mu buhinzi hishingirwa ibigori, umuceri, ibirayi, imiteja, n’urusenda naho mu bworozi hishingirwa inka z’umukamo, inkoko, n’ingurube.

Gahunda ya Tekana yemejwe n’inama y’abaminisitiri ku wa 19 Ugushyingo 2018, itangizwa  ku mugaragaro kuwa 23 Mata 2019 mu Karere ka Nyanza, ubu ikaba ikorera mu Turere twose tw’igihugu.

Abakeneye amakuru kuri iyi gahunda bahamagara umurongo utishyurwa wa MINAGRI: 4127

Topics


RWANDA SECURES OVER RWF 110 BILLION IN IFAD FUNDING TO BOOST AGRICULTURE

The Government of Rwanda has secured $78.5 million, more than Rwf110 billion, in financing from the International Fund for Agricultural Development…
Read more →

MINAGRI launches Veterinary Sanitary Mandate policy and related Digital Licensing system

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), has officially launched the Veterinary Sanitary Mandate…
Read more →

Rwanda Launches the Youth FAST Forum

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), officially launched the Rwanda Youth Forward for…
Read more →

Rwanda Hosted the 21st CAADP Partnership Platform and 16th Africa Day for Food and Nutrition Security

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), in collaboration with the African Union Commission (AUC)…
Read more →

Rwanda Marks World Food Day 2025 with a Call for Collective Action on Nutrition and Food Security

This Friday, October 24, 2025, Rwanda celebrated World Food Day with a vibrant event held in Nyamagabe district, Southern Province, under the theme:…
Read more →

Rwanda hosted the 6th Eastern Africa Farmers Federation Congress

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), hosted the 6th Eastern Africa Farmers Federation (EAFF)…
Read more →

UBUTUMWA BUJYANYE N’IGIHEMBWE CY’IHINGA CY’UMUHINDO CYA 2026 A

Igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cya 2026A cyatangiranye n’ukwezi kwa Nzeri 2025. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irashimira abahinzi…
Read more →

MINISTER DR. MARK CYUBAHIRO BAGABE INAUGURATED THE KIBEHO TEA FACTORY

The Government of Rwanda, in collaboration with The Wood Foundation Africa and Browns Plantations Rwanda Ltd, commissioned the Kibeho Tea Factory in…
Read more →

MINAGRI Rallies Stakeholders to Boost Seeds and Fertilizer Distribution for 2026A Agricultural Season

The Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), convened a high-level national stakeholders’ engagement meeting aimed at ensuring timely…
Read more →
-->