MINAGRI YAHUJE ABAKORA MU BUHINZI N’UBWOROZI NGO BAFATE INGAMBA KU MUSARURO

Ku butumire bwa Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), abarenga 1200 bakora mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda bateraniye mu nama y’iminsi  ibiri i Nyamata mu Karere ka Bugesera kuva kuwa 11 kugeza kuwa 12 Gashyantare 2024 ngo hafatwe ingamba ku musaruro.

Abari mu nama, barimo abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi kuva ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwego rw’Igihugu, bunguranye ibitekerezo ku gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A banafata ingamba ku gihembwe cy’ihinga gitaha cya 2024 B. 

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, yasabye abarenga 1200 bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bari mu nama i Nyamata mu Karere ka Bugesera gushyira imbaraga na none mu gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2024 B kandi umusaruro wabonetse mu gihembwe gishize cya 2024 A ugafatwa neza.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, u Rwanda rwiteze kweza imyaka itandukanye harimo ibigori bishobora kuzagera nko kuri toni ibihumbi 600 kandi kwita kuri uyu musaruro bikaba bizasaba kwitabwaho cyane kuko isarura ribaye mu gihe imvura nayo igwa ikaba yakwangiza imyaka isarurwa.

Minisitiri Musafiri yasabye ko uyu musaruro witabwaho, ukarindwa kunyagirwa. Yavuze ko ibi bigori twari twejeje bishobora kuzagera nko kuri toni ibihumbi 600 ari umusaruro wari wegereye uwo turya mu mwaka wose.

Ati: “Iyo rero tutagira ikibazo cy’imvura (ishobora kwangiza umusaruro), ubwo icy'ibigori twari kuba tugikemuye dutangiye kohereza no mu mahanga”.

Minisitiri Musafiri yanasabye abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu hose bari mu nama y’i Nyamata gufata ingamba zo guhinga kare ubuso bwose bushobora guhingwa mu  gihembwe cy’ihinga gitaha cya 2024 B kugira ngo nabwo hazaboneke umusaruro ushimishije w’imyaka y’ingenzi mu gihugu nk’ibishyimbo, ibigori, soya, ibirayi, urutoki, n’ibindi.

Topics


Rwanda launched Green House Crop Insurance to boost climate-resilient agriculture

On 7 May 2026, Green House Crop Insurance was officially launched during an event held at the headquarters of the National Institute of Statistics of…
Read more →

Rwanda to hold third National Seed Congress bringing together actors in seed sector

Rwanda will hold its 3rd National Seed Congress in Kigali from 20th to 21st July 2026, an event that will bring together key stakeholders to discuss…
Read more →

MINAGRI YIBUTSE KU NSHURO YA 32 ABARI ABAKOZI BAYO BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, 2026, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 32 abari…
Read more →

Minister of State Dr. Solange Uwituze meets FAO Director-General Dr. QU Dongyu

The Minister of State for Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), Dr. Solange Uwituze, on Wednesday April 15th 2026 met with FAO Director-General,…
Read more →

Rwanda Strengthens Agricultural Value Chains Through MINAGRI–ACES Cold-Chain Partnership

On 25th March 2026, Rwanda took a significant step toward transforming its agricultural sector following the signing of a strategic Memorandum of…
Read more →

RWANDA SECURES OVER RWF 110 BILLION IN IFAD FUNDING TO BOOST AGRICULTURE

The Government of Rwanda has secured $78.5 million, more than Rwf110 billion, in financing from the International Fund for Agricultural Development…
Read more →

MINAGRI launches Veterinary Sanitary Mandate policy and related Digital Licensing system

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), has officially launched the Veterinary Sanitary Mandate…
Read more →

Rwanda Launches the Youth FAST Forum

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), officially launched the Rwanda Youth Forward for…
Read more →

Rwanda Hosted the 21st CAADP Partnership Platform and 16th Africa Day for Food and Nutrition Security

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), in collaboration with the African Union Commission (AUC)…
Read more →
-->