UKO WAFATA NEZA UMUSARURO W’IBIKOMOKA KU BUHINZI

Dore uko bikorwa:

  1. Ibigori 
  • Gutegura ibikoresho bizifashishwa mu isarura nk’amahema, ibiti bizifashishwa mu kubaka ubwanikiro, ibikoresho byifashishwa mu guhungura ibigori, imifuka, n’ibindi. Byinshi muri ibi bikoresho mushobora kubisanga ku masoko abegereye ndetse no ku bacuruzi b’inyongera musaruro.
  • Gutegura  ubwanikiro, hibandwa ku gukoresha ubwanikiro busanzwe ndetse aho budahagije mukihutira kubaka ubundi bw’igihe gito mukabusakaza amahema cyangwa amabati.
  • Gusarura ibigori byeze neza amahundo amaze gucurama kandi ibibabi bikaba byarumye bisa na kaki
  • Gusharika ibigori bigisarurwa mu bwanikiro kugirango byume neza mbere y’uko bihungurwa
  • Si byiza kunyagiza ibigori haba mu gihe bisarurwa, byanikwa, babitoranya, cyangwa igihe bihunitse
  • Kirazira kwanika ibigori hasi mu gitaka
  • Ibigori byumye neza birahungurwa hifashishijwe uburyo bwiza budakomeretsa intete (imashini zihungura cyangwa intoki).
  • Abakusanya bakanagura umusaruro barasabwa nabo kwita kuri uwo musaruro bifashisha imashini zumisha ibinyampeke n’ibinyamisogwe aho bishoboka hose. Imashini ishyirwamo ibigori bihunguye, soya, ibishyimbo, cyangwa umuceri bikihutisha kumisha no kugira umusaruro utunganyijwe neza.
  • Ibigori byamunzwe, ibifite uruhumbu, ibyamenetse n’ibyahinduye ibara bijonjorwa mu bindi kugirango umusaruro ugire agaciro.
  • Ubuhunikiro bugomba kuba bwinjiza umwuka, butanyagirwa, kandi bufite isuku mu rwego rwo kwirinda ibyonnyi nk‘imungu n’imbeba.
  • Abahinzi barasabwa kwizigamira ibiribwa birinda kugurisha umusaruro wose.

Abacuruzi b’inyongeramusaruro barashishikarizwa kwegereza abahinzi ibikoresho byifashishwa mu gihe cy’isarura nk’amahema n’imifuka babirangura ku bacuruzi  banini babyo bari hirya no hino mu gihugu.

Abahinzi barasabwa kwirinda kotsa imyaka, kwirinda abamamyi, n’abandi babafatirana muri ibi bihe bikaba byabateza igihombo.

  1. Ibishyimbo cyangwa Soya
  1. Sarura ibishyimbo/Soya byawe byeze neza ariko ubirinde kumagarira mu murima kugirango mu gihe ubisarura imisogwe itifungura ibishyimbo/Soya bigatakara.
  2. Anika ibishyimbo/Soya ku bikoresho byabugenewe kandi bifite isuku;
  3. Hurira ibishyimbo/Soya ku mbuga iriho sima cyangwa ihema
  4. Anika ibishyimbo/Soya kugeza byumye neza; hanyuma utoranyemo ibitameze neza (ibyangiritse, ibyamunzwe, ndetse n’ibindi bitari ibishyimbo (amabuye, ibyatsi….)
  5. Bihungire ubishyire mu mifuka ubitereke ahantu hasukuye kuri parete (palletes) kandi hafite ubuhehere buringaniye

Hirya no hino mu gihugu hubatswe hangari zifashishwa mu gusharika ibigori. Izi hangari ni nini kandi zifasha ibihingwa byanitsemo kutagerwaho n’amazi ashobora kubyangiza. Abahinzi barakangurirwa kwifashisha izo hangari aho bishoboka hose, banikamo ibishyimbo byabo mu gihe nta bigori bikirimo. 

Imbuga za sima ziri imbere ya hangari zakwifashishwa mu guhura ibishyimbo, kubigosora, kubyanika, ndetse no kubitoranya.

Ku bindi bisobanuro, mwakwegera abajyanama b’ubuhinzi, abafashamyumvire, abashinzwe ubuhinzi mu tugari, mu mirenge, mu turere, cyangwa mwegere abakozi b’ Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) kugirango babafashe.

Mwanahamagara kandi ku murongo wa telefone utishyurwa wa MINAGRI kuri 4127 mugasaba izindi nama mukeneye.

Topics


RWANDA SECURES OVER RWF 110 BILLION IN IFAD FUNDING TO BOOST AGRICULTURE

The Government of Rwanda has secured $78.5 million, more than Rwf110 billion, in financing from the International Fund for Agricultural Development…
Read more →

MINAGRI launches Veterinary Sanitary Mandate policy and related Digital Licensing system

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), has officially launched the Veterinary Sanitary Mandate…
Read more →

Rwanda Launches the Youth FAST Forum

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), officially launched the Rwanda Youth Forward for…
Read more →

Rwanda Hosted the 21st CAADP Partnership Platform and 16th Africa Day for Food and Nutrition Security

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), in collaboration with the African Union Commission (AUC)…
Read more →

Rwanda Marks World Food Day 2025 with a Call for Collective Action on Nutrition and Food Security

This Friday, October 24, 2025, Rwanda celebrated World Food Day with a vibrant event held in Nyamagabe district, Southern Province, under the theme:…
Read more →

Rwanda hosted the 6th Eastern Africa Farmers Federation Congress

The Government of Rwanda, through the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), hosted the 6th Eastern Africa Farmers Federation (EAFF)…
Read more →

UBUTUMWA BUJYANYE N’IGIHEMBWE CY’IHINGA CY’UMUHINDO CYA 2026 A

Igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cya 2026A cyatangiranye n’ukwezi kwa Nzeri 2025. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irashimira abahinzi…
Read more →

MINISTER DR. MARK CYUBAHIRO BAGABE INAUGURATED THE KIBEHO TEA FACTORY

The Government of Rwanda, in collaboration with The Wood Foundation Africa and Browns Plantations Rwanda Ltd, commissioned the Kibeho Tea Factory in…
Read more →

MINAGRI Rallies Stakeholders to Boost Seeds and Fertilizer Distribution for 2026A Agricultural Season

The Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), convened a high-level national stakeholders’ engagement meeting aimed at ensuring timely…
Read more →
-->